Skip Navigation
The Endowment for Human Development
The Endowment for Human Development
Improving lifelong health one pregnancy at a time.
Donate Now Get Free Videos

Multilingual Illustrated DVD [Tutorial]

The Biology of Prenatal Development




IBINYABUZIMA BIJYANA NO GUTWITA

.Kinyarwanda


National Geographic Society This program is distributed in the U.S. and Canada by National Geographic and EHD. [learn more]

Choose Language:
Download English PDF  Download Spanish PDF  Download French PDF  What is PDF?
 

Chapter 40   3 to 4 Months (12 to 16 Weeks): Taste Buds, Jaw Motion, Rooting Reflex, Quickening

Hagati y'ibyumweru 11 na 12, igi ryongera ibiro hafi 60%.

Ibyumweru 12 haba harangiye kimwe cy'agatatu kibanza, cyangwa amezi 3 yo gutwita.

Mu munwa haza icyumva uburyohe n'ububihe.
Igihe cyo kuvuka ibyo kumva uburyohe n'ububihe biguhamho gusa ku rurimi no kurusenge rw'umunwa.

Amara atangira kujegajega nyuma y'ibyumweru 12 gusa agakomeza gutyo kumara igihe cy'ibyumweru 6

Umubiri utangira kuva mu igi n'urura rugari rw'uruhinja aricyo cyitwa umwanda. Uba igizwe n'ibyo agahinja kariye kakiri munda, za proteine n'utuburungu tw'amaraso tuba twarapfuye bikorwa n'inda.

Mugihe cy'ibyumweru 12, igihimba cyo hejuru kiba hafi cyarageze uko kizareshya. Ibihimba byo hasi bifata igihe kugira ngo bigere uko bizareshya.

Uretse gusa umugongo no kugahanga, umubiri wose w'agahinja ushobora kumva iyo kakozweho.

Itandukaniro ry'imikurire y'igitsina n'ibijyana nacyo nibwo bigaragara ubwa mbere. Urugero, uduhinja gore tujegajeza imisaya kenshi kurusha uduhinja gabo.

Ibiramambu, nkuko twabibonye kare, ibituma umunwa uryoherwa byerekana impamvu zishyira gufungura umunwa. Ibyo byitwa "gushaka inzira" kandi birakomeza na nyuma yo kuvuka, bifasha uruhinja rwavutse kumenya imoko za nyina igihe cyo konka.

Isura ikomeza gukura uko urukoko rw'amavuta rugenda rushongera mu ruhu n'amenyo atangira kumera.

Mugihe cy'ibyumweru 15, nibwo utuburungu tubyara amaraso tuza, tukikuba mu igufwa ritarakomera. Utuburungu dukora amaraso tuzaboneka aha.

Nubwo igi ry'umwana ritangira gutera nk'igicuro mubyumweru 6, ariko umugore utwite atangira kumva inda itera ubwambere hagati y'ibyumweru 14 na 18. Ubusanzwe icyo gihe cyitwa icyo hagati mu gutwita.


Add a Comment

Your Name: Log In 3rd-party login: Facebook     Google     Yahoo

Comment: